Blog

Formulaire de recherche

Le problème rwandais: Question 35 du 5/06/2017

Depuis le 3 mai 2017, Dr Innocent Biruka pose chaque jour une question d'actualité en rapport avec la situation socio-politique dans la région les Grands-Lacs sur les réseaux sociaux en Kinyarwanda.

Archives d'Afrique centrale a trouvé importante cette initiative et a proposé à l'auteur de pouvoir éditer "le problème rwandais" en français.

------------------------------------

La problématique Rwanda 35 :

Au Mémorial du génocide de Nyarubuye le 08/04/2017, le Professeur Sam Rugege, Président de la Cour Suprême du Rwanda a déclaré : "Dans leur histoire, les Rwandais n'ont jamais aussi mieux vécu qu'aujourd'hui, que ce soit dans le domaine de la sécurité, la vie de tous les jours, la santé, l'instruction scolaire et le vivre ensemble." J'aimerais être aussi satisfait et fier, mais je doute. Et vous, que pensez-vous de cette déclaration du Professeur Sam Rugege ?

A.Sam Rugege a tort, les rwandais croupissent sous le joug d'une dictature pure et dure aujourd'hui

B.Sam Rugege a raison, les rwandais sont heureux aujourd'hui

C.Sam Rugege est cynique, car ce n'est que lui et une infime minorité de rwandais qui sont heureux

D.Autre réponse

Dr Innocent Biruka

 

---------------------------

Les précentes questions en kinyarwanda:

IKIBAZO :

Amani, umwe muli ba bana batwikishijwe essence ejobundi ku Muhima muli ruhurura, yasize avuze, kandi aratubaza ga ye ! :

"Ubu se nzize iki ko nanjye nari umwana nk'abandi ?"

Hitamo igisubizo :

A. Amani yazize ababyeyi be batamureze

B. Amani yazize système fprien isumbanisha kandi ikica abana b'u Rwanda

C. Amani yazize wowe nanjye kuko dukomeje kurebeera ababisha nk'aho twabahagurukanye.

Par Dr Innocent Biruka, 03/05/2017

                                  

IKIBAZO :

Diana Shima Rwigara ati : "Niyemeje gutanga candidature yo kuyobora u Rwanda".

Tubyumvemo iki ?

A. Ni umwihanduzacumu arakina n'ingwe

B. Ni gatumwa aje kutuvangira

C. Ni Ndabaga akwiye gushyigikirwa.

Par Dr Innocent Biruka, 04/05/2017

IKIBAZO :

Uriya Manyurane ureba duhuje imihigo yo gusesa Agatsiko. Aliko we ntiyemera revolution yo muli 1959 kandi jye nyikomeyeho. Mbyifatemo nte ?

A. Nimutandukane aka kanya, ndakwanze ntivamo ndagukunze.

B. Komeza umubwire ibyiza by'iyo revolution yawe azashyira abyumve.

C. Nawe ibyo akomeyeho ntubyemera byose kandi ubufatanye ntibivuga kwimariranamo, nimukomezanye iyo mihigo.

Par Dr Innocent Biruka, 05/05/2017

 

 

IKIBAZO :

Mahoro Yohani Bosiko, umusore w'i Kamembe mu ntara y'Uburengerazuba, yatemye umukuru w'abadasso uje kumusenyera bukeye kuli 19.04.2017 baramurasa arapfa barahamba, amina.

Uriya musore Mahoro wowe umubona ute ? :

A. Yampaye isomo ry'ubutwari ntakwiye kwibagirana

B. Yari umujenosideri ubwo yari atunze umupanga mu nzu.

C. Yari umwiyahuzi kubona arwanya Dasso kandi iri mu kazi kayo.

Par Dr Innocent Biruka, 06/05/2017

IKIBAZO :

Karikurubu wo mu Bugoyi bamuranduje umulima w'ibirayi. Ni uko ajya i Kigali kubibaza. Amaze kunanirwa ajya muli restaurant Nyarugenge, ahitamo isahani y'ibirayi, amashu n'akanyama kuli 1200frw. Ati "reka ndye ibirayi nanjye nisubize icyubahiro". Bamuzaniye isahani arayireeeba yanga gukoramo, akajya yimyoza akazunguza umutwe ! Ikibazo kibaye problem Gerant ati : "n'ubwo utariye ishyura." Nawe ati "Jewe nahubagiye nkeneye kurya. None mumpaye isahani nziza aliko iriho uturayi tubili twa butuyu n'akababi k'ishu ! Iri si igaburo kandi sinishyura ndagatora mama ! "Nibwo Gérant ahamagaye polisi iramwihutana.

Ari wowe mvoka wa Karikurubu wabwira iki Subutita ?

A. Bwana Subutita, nimurekure Karikurubu dore ibiryo byabo ntiyabikozemo.

B. Bwana Subutita, uyu mugabo iwabo haba ibiryo, yabonye igaburo ridafashe yibuka imyaka ye bamuranduje ata umutwe, nimuce inkoni izamba.

C. Bwana Subutita, nimurekure uyu mugabo yikomereze ntimuyobewe inda nini y'Abagoyi.

Par Dr Innocent Biruka, 07/05/2017

IKIBAZO :

Senateri Antoine Mugesera ngo "abantu nibatangire gutekereza uzasimbura Kagame."

Iryo jambo turyumvemo iki ?

A. Kagame yaba ananiwe

B. Amatwara ya Kagame agomba gukomeza

C. Nyuma ya Kagame uwo ari we wese yaba Perezida

Par Dr Innocent Biruka, 08/05/2017

IKIBAZO :

Son Excellence RUMUNGA.COM n'Abateruzi-b'ibibindi ngo : "Habayeho Hutu Jenosayidi..."

Kuva nkimara kwumva iryo jambo, ndaribwaribwa. Wangira iyihe nama ?

A. Baguhaye intwaro ihagije ahubwo n'ibindi byose wari urimo bivemo

B. Akariro gake na feri, Hutu Jenosayidi izemezwa n'inzego zindi

C. Iriya ni cadeau empoisonné, ikomereze isafari ya demokarasi

Par Dr Innocent Biruka, 09/05/2017

IKIBAZO :

Yohani Mbanda wavugaga ko agiye kwiyamamaza yageze i Kigali abishingukamo ahubwo ajya mu bucurabwenge bundi. Ngo "umuhutu anyagwa icyizere ntanyagwa inka n'imisozi..." sous-entendu, kuko ntabyo agira. Yibagiwe kuvuga mbere na mbere ko umuhutu anyagwa ubuzima ga ye !

Wowe aya magambo ya Mbanda arakubwira iki ?

A. Biriya ni ukwihakirwa bisanzwe, Mbanda w'ubu siwe wo muli 2000

B. Mbanda aravuga ukuli nk'uko n'ubundi asanzwe ari umunyakuli, ahubwo tumwumve

C. Ririya jambo rihatse irondakoko rikabije, Mbanda yagombye kuriryozwa.

Par Dr Innocent Biruka, 10/05/2017

IKIBAZO :

Sam Rugege, president w'urukiko rw'ikirenga rw'u Rwanda, ngo "mugomba gutunga agatoki umuntu wese ufite ingengabitekerezo ye jenoside mutitaye ku isano mufitanye."

Ibi biravuga ko abaturanyi, abashakanye abana n'ababyeyi bose bagomba gutungana agatoki ku ijambo ribi rivuzwe.

Iki cyaha cy'ingengabitekerezo cyadutse wowe ukibona ute ?

A. Ni igisubizo cyiza ku ubuhezanguni bwose

B. Ni uburozi muli société nyarwanda, gishobora no kuzatuma haba indi jenoside

C. Iki cyaha ni intwaro ya kirimbuzi y'Agatsiko

Par Innocent Dr Biruka, 11/05/2017

IKIBAZO :

Abahutu ngo ni benshi cyane bagomba kwicwa n'abandi bahutu. Ubu rero za escadrons zihonyora zigizwe ahanini n'insoresore z'abahutu. Barabafata bakabakuramo ubumuntu (robotisation) bakoresheje ubugome bubi cyane, bakabakarabya inkaba bakabaculika (formatage psy). Twari tumenyereye abigisha ivanjili-mpotozi ya FPR (Rucagu, Byabarumwanzi, Bamporiki, Bazivamo, Iyamuremye, Evode, Nduhungirehe n'abandi), none kuva ubu abahutu ni nabo bashinzwe kwica bene wabo, abagihagaze bakagirana inzigo iyi idakaraba. Tuli mu kaga yemwe ga ye !

Nkibaza rero nti ese tuzarandura dute iriya culture/apologie ya meurtre FPR imaze kushimangira muli société nyarwanda ?

A. Tuzasubizaho igihano cyo kunyongwa

B. Abishe babitegetswe nabo ni abavictimes, nibirega kandi bagasaba imbabazi bazababarirwe

C. U Rwanda rwarapfuye byararangiye abakiruharanira ni abasazi

Par Dr Innocent Biruka, 12/05/2017

IKIBAZO :

Felisiyani Gatabazi, muli mitingi ya PSD mu mpera z'umwaka 1993, yaravuze ati : "Tuli mu kaga, kuko twibeshye umwanzi. Twahagurukijwe no kurwanya igitugu cya Habyarimana, aliko ibibi yakoreye Abanyarwanda mu myaka 20 amaze ku butegetsi, nta n'ubwo bigize 1/1000 y'ibibi FPR-INKOTANYI ikoreye Abanyarwanda mu myaka itatu gusa intambara imaze."

Iryo jambo niryo yazize,... kuko bahise bamupangira bamusukaho urusasu muli février 1994. Iryo jambo rya Felisiyani Gatabazi, witegereje uko Abanyarwanda bameze ubu, uraryumva ute ?

A. Gatabazi yaribeshye

B. Gatabazi yavuze ukuli, iryo jambo ryari ryo icyo gihe

C. Gatabazi yavuze ukuli, iryo jambo n'ubu ni d'actualité.

Par Dr Innocent Biruka, 13/05/2017

IKIBAZO :

Ruzibiza Abdul, umututsi w'umunyiginya akaba n'imwe mu nkotanyi z'ikubitiro, yaje Arusha muli TPIR ashinjura ingwe ndende za Habyarimana zirimo Bagosora, ahubwo n'igitabo cye (Rwanda histoire secrète, Éd Panama, 2005) kirakirwa TPIR itegeka ko kibikwa ahatagera imvura.

Ruzibiza Abdul akwiye uwuhe mwanya mu mateka y'Abanyarwanda ?

A.Niyicare i jabiro, ibyo yasize avuze/yanditse bizadufasha mu bwiyunge

B.Yabaye intati ni nayo mpamvu yakenyutse akagwa ku gasi

C.N'ubwo yagiye amateka agomba kumugerekaho bya byaha en isme (negationisme, révisionnisme, ingengabitekerezo etc)

Par Dr Innocent Biruka, 14/05/2017

IKIBAZO :

Hari akalilimbo kuli radio Muhabura ya FPR muli 92-93 ngo : "amalira yose amalira y'Abanyarwanda, tuzayahanagurwa no gutsinda urugamba..." Ni uko mu bitero inkotanyi zikarondora imisozi miremire y'u Rwanda zongeraho ngo :" twahashyize katiousha yo kurasa i Kigali." Dore rero bitwa ko batsinze urugamba kuva muli 94.

None ubu rero bilan ya FPR-Inkotanyi yaba iyihe ?

A. U Rwanda rurese, rwa bose, rutekanye, rureba imbere

B. U Rwanda rw'inzigo, inzara, ubwirasi, irondakoko, ikiboko n'imiborogo

C. U Rwanda rutera rudaterwa

Par Dr Innocent Biruka, 15/05/2017

IKIBAZO :

Umuntu wagenze ishyamba rya Zayire muli 96-97, akarisohokamo akaba agihumeka umwuka w'abazima kuli iyi saha, ni umucikacumu kandi ni umurame.

Hari batatu nk'abo rero twabyirukanye, bameze neza cyane umwe i Burayi undi muli Amerika, uwa gatatu i Kigali. Mpora mbibutsa ko ikibazo cy'Abanyarwanda kibareba bakantera utwatsi. Umwe arambwira ngo : "oya, jye ndi mu ivugabutumwa ibyerekeye polotike ntibindeba" undi akavuga ngo : "oya, jye ndi mu bucuruzi nta mwanya". Uwa gatatu ngo : "oya, jye kontaro y'akazi nasinye ntinyemerera kujya mu bindi." Nababwira nti byibura mutange umusanzu, aho ho bose bakansubiza kimwe ngo : "oya ye, hatazagira uwumva ko nkorana n'abanyapolotike."

Ibyo wowe wabivugaho iki ?

A. Birababaje, kuko abo bavandimwe batazi iyo bavuye

B. Ni uburenganzira bwabo, buli wese n'umwuga we

C. Iyo ni ya ndwara ya "hutité", wibataho igihe.

Par Dr Innocent Biruka, 16/05/2017

IKIBAZO :

Indege yabaye indahiro, kuko ikimara guhanuka nibwo icyorezo cyateye. Ni uko abadapfuye barapfukama ab'amahirwe turiruka na n'ubu tukiruka, baturiho kandi jugujugu ahubwo tugeze kuli terminusi...

Niko ye, harya iyo wirukanye umugabo ugashyekerwa ukamugeza kuli terminusi bigenda bite ?

A. Akubita ibipfukamiro hasi akamanura ibutura

B. Arahumiriza agapfira muli Nyagasani

C. Araguhindukirana akaguca kubeshya

D. Ikindi gisubizo

Par Dr Innocent Biruka, 17/05/2017

IKIBAZO :

Ngenzi aherutse kuntangaza. Yaritsamuye mvuze nti "urakire" we arasubiza ngo "ntawe ukira asongwa". Niko kuntekerereza ibibazo bye. Ngo atinya gusaba akazi kuko byamusaba "kwohereza CV kandi akazi gafite bene ko", ngo aribyo ntakijya no mu mujyi kuko atinya umukwabu. Ni uko numva arangije avuga ngo : "Nta kabi nko kuba umunyamahanga mu gihugu cyawe." Ni uko ndaruca ndarumira.

Ari wowe, Ngenzi wamubwira iki ?

A. Ihangane

B. Iyangire

C. Rwana

D. Ikindi gisubizo

Par Dr Innocent Biruka, 18/05/2017

IKIBAZO :

Depite Édouard Bamporiki na François Byabarumwanzi ntibacana uwaka, nyamara bombi indirimbo ni imwe : "Kagame si umuntu ni Imana kuko ari we twese dukesha ubugingo : Abatutsi nibamuramye kuko iyo adahagarika jenoside baba barashize, Abahutu nabo nibamuramye kuko aho kubamara yarabababariye abategeka gusa guhora basaba imbabazi. Mu by'iterambere naho kandi Kagame si umuntu ni Imana, kuko u Rwanda yarugize umutako aho kuba igihugu ruba indorerwamo n'ishuli amahanga aza kwigiramo iby'iterambere..."

None se wowe abatemera Kagame urabumva ?

A.Kagame si umuntu ni Yupiteri abamurwanya ni abasazi.

B.Abarwanya Kagame si abasazi kuko mu by'ukuli ntiyahagaritse jenoside ahubwo niwe wayiteje kuko kuli we Umututsi utahunze yari ikimonyo nk'ibindi, ntiyanababariye Abahutu kuko yabishemo miliyoni nyinshi n'abarokotse dore abageretseho icyaha cy'inkomoko, iby'iterambere byo tubyihorere kuko system ya Kagame yakijije we n'agatsiko ke gusa

C.Jye nemera rwose ko Kagame ari umutware mwiza aliko kuba yarayoboye neza ntibimwemerera kuguma ku ngoma ubuziraherezo

D.Ikindi gisubizo

Par Dr Innocent Biruka, 19/05/2017

IKIBAZO :

Umukambwe w'umunyemali Tribert Ayabatwa Rujugiro, ejobundi Leta imaze gutangaza ko imunyaze cya kirunga cye ndashaka kuvuga complexe commercial UTC, yatanze ibisobanuro n'ibimenyetso byimbitse byerekana ko impamvu zose Leta yitwaza zidafashe. Ni uko umunyamakuru amubaza niba atakwitabaza inkiko z'i Rwanda akagaruza ibye. Nibwo Rujugiro amushubije ngo : "ruriya Rwanda rugira umucamanza umwe rukumbi, atagushaka ntushobora gutsinda urubanza..." Ni uko inararibonye yongeraho ngo "Uriya ni imvura, nta mvura igwa ntihite"

Ese uko wowe ubyumva uwo mucamanza yaba nde ?

A.Nyiramongi Jeannette

B.Busingye Johnston

C.Rugege Sam

D.Ikindi gisubizo

Par Dr Innocent Biruka, 20/05/2017

 

IKIBAZO :

Irangashingiro (préambule) ry'itegekonshinga ry'u Rwanda ryatowe kuli 15/12/2015 riragira riti : "...Duhaye icyubahiro abakurambere b'intwali bitanze batizigama bahanga u Rwanda n'intwali zaharaniye umutekano, agaciro n'ishema ry'igihugu cyacu...", naho ingingo ya 172 yaryo ikagira iti : "Perezida uri ku buyobozi mu gihe iri tegekonshinga rivuguruye ritangira gukulikizwa akomeza manda ye.... Hitawe ku busabe bw'abanyarwanda bwabaye mbere y'uko iri tegekonshinga rivuguruye ritangira gukulikizwa, bushingiye ku... bimaze kugerwayo no kwubaka umusingi w'iterambere rirambye, hashyizweho manda imwe y'imyaka irindwi ikulikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy'iyi ngingo... Ibiteganywa mu ngingo ya 101 y'iri tegekonshinga bitangira gukulikizwa nyuma ya manda y'imyaka irindwi ivugwa mu gika cya kabili cy'iyi ngingo."

Muli make, impuguke zose zasesenguye ririya tegekonshinga ryo kuwa 15/12/2015 bemeza ko riha Perezida Kagame ku giti cye ubuzare bwo kuyobora u Rwanda kugeza muli 2034.

Ese wowe ku bwawe ubona ririya ari itegekonshinga ?

A.Oya, iriya nyandiko si itegekonshinga, ni icyivugo cy'umubisha

B.Yego, iriya nyandiko ni itegekonshinga, ni ishingiro ry'ibyiza

C.Oya, iriya nyandiko si itegeko

Par Dr Innocent Biruka, 21/05/2017

IKIBAZO :

Ubukungu nyabwo si amamodoka si amafaranga, ni ubutaka. N'amazu ahenda kuko ahagaze ku butaka. Twari miliyoni 4 muli '62, tuba miliyoni 8 muli '94, ubu tuli miliyoni 12 kandi turacyiyongera. Hagati aho kandi ubutaka buragabanuka... Tuzakomeza kuryana dupfa umwanya (espace) n'amaramuko (survie). None Leta ngo ubutaka ni ubwayo...

Wowe ikibazo cy'ubutaka ukibona ute ?

A.Kirakomeye, ni ah'amasengesho

B.Si ikibazo, kuko kuli ubu abantu benshi bariho batagira isambu

C.Gahunda yo "kwagura" u Rwanda ni ngombwa

D.Ikindi gisubizo

Par Dr Innocent Biruka, 22/05/2017

 

 

IKIBAZO :

Alison Desforges, umutangabuhamya w'inzobere (expert) wafashije cyane Ubushinjacyaha Arusha, yabwiye TPIR ngo : "Biramutse bibaye impamo ko ari FPR yahanuye indege ya Habyarimana, amateka ya jenoside azagomba kwandikwa bundi bushya."

Bavuga ko iryo jambo ryarakaje cyane Kagame, ni uko Desforges yigendeye (yaguye mu ndege muli USA !) naho ubundi yari yaraciwe mu Rwanda (personna non grata).

Ese ririya jambo rya Desforges wowe uryumva ute ?

A.Nta gushidikanya, iyicwa rya Prdt Habyarimana niryo ryateje jenoside

B.Hariya Desforges yarakabije, ahubwo yari akwiye nawe igikombe cya "blanc-menteur"

C.Yego yavuze ukuli, aliko kwandukura amateka ya jenoside nta nyungu bafitiye Abanyarwanda

D.Ikindi gisubizo

Par Dr Innocent Biruka, 23/05/2017

IKIBAZO :

Hirya y'intambara y'amagambo n'iy'amasasu, hariho n'intambara y'imibare. Ngwino tuyijyemo, aliko niba ugira umutwe woroshye nkanjye, witwaze ipaki ya doliprane, imishwari ihagije n'icupa ry'amazi.

Mu nyandiko Komisiyo y'igihugu irwanya jenoside (CNLG) yagejeje ku banyarwanda bose (voir www.cnlg.gov.rw) ejobundi mu "Kwibuka 23" ku rupapuro rwa 7, CNLG irikoma cyane umunyamakuru Jane Corbin wakoze filimi "Rwanda's untold story" ikamurega ingengabitekerezo ya jenoside kuko ngo yemeza ko "muli '94 Abatutsi bishwe batarenze 200.000, ko ahubwo Abahutu bishwe ari 800.000". Kuli urwo rupapuro, CNLG iremeza ahubwo ko muli '94 Abatutsi bishwe ari 1.074.017

Ibi ni ibiki se mandwa za mama ? Ubu se mfate ikihe ndeke ikihe ?

A.Jane Corbin afite ingengabitekerezo ya jenoside azabibazwe

B.CNLG ifite ingengabitekerezo ya jenoside izabibazwe

C.Jye wibaza iki kibazo mfite ingengabitekerezo ya jenoside nzabibazwe

D.Ikindi gisubizo

Par Dr Innocent Biruka, 24/05/2017

 

IKIBAZO :

Urubyiruko rw'Abatutsi rwatangiye intambara ya FPR mu Ukwakira '90, propaganda yabahagurukije ibabwira ko Abatutsi b'i Rwanda batsikamiwe cyane bakaba barashigajwe inyuma nk'ikoti. Nyamara imibare igaragaza ko icyo ari ikinyoma : nko mu bacuruzi, abihayimana, abalimu, abanyamakuru bigenga na za ONG, Abatutsi bageraga kuli 60%. Ikibabaje ni uko bamwe mu basore n'inkumi bitabiriye ruriya rugamba, ubuyobozi bwa FPR bwahisemo kubahotora mbere y'intsinzi kugirango batazibonera ko babeshywe.

Ese ubu wowe iyo urebye ibyabaye byose ukareba n'uko Abanyarwanda bameze ubu, ubona intambara y'Ukwakira '90 yari ngombwa ?

A.YEGO

B.OYA

C.Simbizi

D.Ikindi gisubizo

Par Dr Innocent Biruka, 25/05/2017

IKIBAZO :

Kizito Mihigo yari umwana nk'abandi ari ku ibere. Ni uko mu buhanga bwe n'inganzo ahorana aravuga ati : "Ndi umunyarwanda" ijye ibanzirizwa na "Ndi umuntu". Nibwo iz'ikuzimu zibitse abo mu nda y'ingoma barakara umuranduranzuzi. Ni uko umwami nyir'u Rwanda aca iteka ati : "Nari naragushyize mu bana banjye aliko ndaguciye. Nibakwihutane bakunshyirire ahatava izuba, kandi aliko bagutekinike ubanzirize kuli "Ndishinja" numva ko ngo uri umugatolika cyane."

Aliko se, wowe iyo Kagame avuze ngo "Ndi umunyarwanda" wumva iki ?

A."Ndi umunyarwanda" = Naremwe mu ishusho ry'Imana nta bwoko ngira

B."Ndi umunyarwanda" = Ndi umuhutu, umututsi cyangwa umutwa uhumeka ivanjili ya FPR

C."Ndi umunyarwanda" = ndi umututsi uhumeka ivanjili ya FPR

D.Ikindi gisubizo

Par Dr Innocent Biruka, 26/05/2017

IKIBAZO :

Nta gushidikanya, ihanurwa ry'indege ya Habyarimana ni impamvu y'ako kanya (cause directe) ya jenoside. Hari rero n'indi mpamvu igaragara yabanje : igitero-simusiga cya FPR-Inkotanyi kuli 08/02/'93 n'amarorerwa yagiherekeje cyane cyane mu majyarugu y'igihugu no mu nkambi ya Nyacyonga. Abashakashatsi (ex: umudage Helmut Strizek) bemeza ko ririya yubura ry'imirwano ari ubugome ndenga-kamere FPR-Inkotanyi yakoreye Abanyarwanda bari bamaze kwiringira amahoro ya Arusha, ko rero hagombaga kuba ingaruka zikomeye, ko kandi FPR-Inkotanyi yari ibizi neza usibye ko nta mpuhwe na nkeya yari ifitiye Abatutsi b'imbere mu gihugu.

Ese wowe ubona kwubura imirwano kuli 08/02/'93 FPR yarabitewe n'iki ?

A.Bari bizeye kugifata biboroheye nyuma y'iriya midugararo

B.Intumwa za Habyarimana zari zagoranye mu mishyikirano

C.Byari mu rwego rwa talk-and-fight strategy bigishijwe na Museveni, ntibitangaje

D.Ikindi gisubizo

Par Dr Innocent Biruka, 27/05/2017

IKIBAZO :

Abanyarwanda b'abakozi ngo nibatange "umusanzu udasanzwe" wa 50% ku mushahara wabo bashyigikira Pahulo Kagame muli campagne présidentielle ye. Buri mukozi agasinya yiyemeza ati : "Ndamutse mvuye ku kazi ntararangiza kwishyura aya mafaranga, nemereye umukoresha wanjye kuzayakata ku mperekeza zanjye".

Ese wowe iri jambo uraryumva ute ?

A.Ibi si ubujura gusa, ni ubwicanyi

B.Ibi si ubujura na gato, ni ugukunda igihugu

C.Ikibabaje, hari abazirukanwa ku kazi n'imperekeza yabo bakayitema nko gushimira ukwishe

D.Ikindi gisubizo

Par Dr Innocent Biruka, 28/05/2017

IKIBAZO :

Umubare munini w'Abanyarwanda ugizwe n'abahinzi, bivuze ko n'ubukungu bw'igihugu bwagombye kuba igice kinini gishingiye ku buhinzi. Leta rero yazanye impinduramatwara mu buhinzi (réformes agraires) : abahinzi nibahingire amasoko, abahinzi nibahinge igihingwa bahitiwemo, ubutaka ni ubwa Leta burakodeshwa kandi ni Leta igena uburyo bubyazwa umusaruro, abahinzi nibishyire hamwe mu makoperative, Abanyarwanda nibajye mu yindi milimo (secteurs) bagabanuke mu buhinzi etc.

Ese ko inzara n'ubukene bikomeje kwiyongera Leta yo ikavuga ko u Rwanda rukize, aho ziriya politiki mpinduramatwara ntizaba zifite ikindi kizihishe inyuma ?

A.OYA, ikibazo ni ubujiji bw'Abanyarwanda badasobanukirwa amatwara mashya mu buhinzi

B.YEGO, mu rwego rwo kugumana ubutegetsi, ariya yose ni amayeri yo kunyunyuza rubanda bagahora ari ingaruzwamuheto

C.OYA, mu gihe tugezemo u Rwanda ntirugomba kurambiriza ku buhinzi

D.Ikindi gisubizo

Par Dr Innocent Biruka, 29/05/2017

IKIBAZO :

Hadutse umudeli wo kwanika amagufa. Bataburura abapfuye ibisigazwa by'imibiri yabo bakabitondekanya mu nzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi. Gisozi ubwayo bemeza ko irimo Abatutsi basaga 250.000. Nuko abakuru n'abato, abanyarwanda n'abanyamahanga, bose bakajya kureba ayo magufa mu rwego ngo rwo kwunamira Abatutsi bazize jenoside, mu rwego kandi ngo rwo kubuza ko hazongera kuba jenoside mu gihugu. Ni itegeko rwose, umuntu utagiye kureba amagufa akekwaho ingengabitekerezo ya jenoside...

Ese wowe biriya ubibona ute ?

A.Ni agashinyaguro ababitegetse ni uko nta babo bishwe muli '94, inzibutso rero ni intwaro y'iterabwoba, kwinjiza imali no kwimakaza ingoma y'Agatsiko

B.Ni gahunda y'ingirakamaro cyane, bizafasha ukuli, ubutabera n'ubwiyunge mu banyarwanda

C.Ni agahomamunwa, jyewe rwose mbaye Perezida w'u Rwanda nakoresha icyunamo kimwe rukumbi nyuma hakaba umuhango umwe uhuje Abanyarwanda twese (cérémonie oecuménique) wo gusezera kuli bariya ba Nyakwigendera ubundi inzibutso zose nkazifunga burundu

D.Ikindi gisubizo

Par Dr Innocent Biruka, 30/05/2017

IKIBAZO :

Ndebera nawe iriya nkubili yo kwegura kw'abayobozi. Mu Ugushyingo 2015, Kigali Today yaduhishuriye ko ku bakuru b'Uturere twose uko ari 30, babili gusa aribo barangije mandat ebyiri kuva bajyaho muli 2006. Abandi beguye ngo "ku mpamvu zabo bwite". Umwaka wa 2016 wo rwose wabaye icyorezo kuli ba Gitifu : beguye igihiriri cyane cyane mu ntara ya Kigali n'iy'Amajyaruguru. Ab'amahirwe make bo barishwe abandi bari mu mpimba... Aba bose bari batowe na rubanda, nk'aho mvugiye aha bavaho nabi kandi ntacyo baregwa...

Ese wowe ririya yegura ry'abayobozi uribona ute ?

A.Niba barahawe imbehe bakaza kugawa, ntibindeba

B.Mu by'ukuli baregujwe aliko ni ibisanzwe

C.Abenshi begujwe ku nyungu z'Agatsiko, bakwiye kwishyira hamwe bakisubiza ijambo

D.Ikindi gisubizo

Par Dr Innocent Biruka, 31/05/2017

IKIBAZO :

Ntibigihishirwa, Komisiyo y'amatora ifatanije n'ubutegetsi bwite bwa Leta, inzego z'ubutasi n'umutekano mu gihugu hose bahuje imihigo yo kubuza epfo na ruguru abashaka kuba abakandida mu ngirwa matora ya Perezida. Barabahimbira ibyaha, baragenza uwo bavuganye wese mu rwego rwo gushaka imikono ngo bamwirenze, rwose barababuza no guhumeka. I Butare mu ntara y'Amajyepfo ho rwose inama yahabereye ejo 31/05/2017 n'ibyahavugiwe irerekana neza ko abiyemeje kwiyamamaza bari mu mazi abira. Pacifique Nduwimana ukuriye Komisiyo mu ntara na Mariya-Rosa Mureshyankwano uyiyobora, nk'uko bumvikanye kuli radio Ijwi rya Amerika, barafata abiyemeje kwiyamamaza nk'abanzi b'igihugu. Ubwo bukana kandi nibwo buranga abayobozi mu gihugu hose.

Ese Kagame afite ubwoba bw'iki, ese ka gaciro n'ishema Kagame ahora avuga biri hehe ?

A.Kagame ndamwumva, ntashaka umuvangira

B.Reka reka nta mutindi ugira ishema, aratinya ko abiyamamaza bamuvuga uko ari

C.Ararengana intore-ibarusha-intambwe, ibyo ba Mureshyankwano na Komisiyo barimo siwe wabibatumye

D.Ikindi gisubizo

Par Dr Innocent Biruka, 01/06/2017

IKIBAZO :

Ejobundi kuli 25/05/2017, Porofeseri Kalisa Mbanda uyobora Komisiyo y'igihugu ishinzwe amatora ati "abandika ku mbuga nkoranya-mbaga bagomba kujya babanza kutwereka ibyo bagiye gutangaza twasanga nta kibazo biteye tukabaha uruhusa bakabona kubitangaza". Ntihaciye kabili Nduwimana Pacifique ukuriye iyo Komisiyo mu ntara y'Amajyepfo ati : "abajya gushaka za sinyatire bagomba kubanza kwireportinga kwa Meya na Gitifu bakabereka abo bashaka... Inkeragutabara nimwegere abaturage hatagira ubabeshya... Nk'uko muli referendumu twitoreye itegekonshinga kuli 98 n'ibice byinshi ejobundi kuli 04/08 abanyarwanda tugomba kwitorera mu mahoro Kagame utugejeje aha".

Ese iyi Komisiyo y'amatora urayivugaho iki ?

A.Irashekeje, Porofeseri Kalisa Mbanda we rwose ari muli za "njiji mbi zize" shebuja yavuze, akwiye igikombe cy'ubujiji

B.Ntacyo nayivugaho ubu, uzambaze nyuma y'amatora

C.Nta amatora, nta komisiyo, iriya ngirwa-komisiyo ni indorerwamo nyayo ya Leta y'amabandi, u Rwanda rukeneye umutabazi akabirukankana

D.Ikindi gisubizo

Par Dr Innocent Biruka, 02/06/2017

 

La problématique Rwanda 35 :

Au Mémorial du génocide de Nyarubuye le 08/04/2017, le Professeur Sam Rugege, Président de la Cour Suprême du Rwanda a déclaré : "Dans leur histoire, les Rwandais n'ont jamais aussi mieux vécu qu'aujourd'hui, que ce soit dans le domaine de la sécurité, la vie de tous les jours, la santé, l'instruction scolaire et le vivre ensemble." J'aimerais être aussi satisfait et fier, mais je doute. Et vous, que pensez-vous de cette déclaration du Professeur Sam Rugege ?

A

Les précédentes questions en kinyarwanda:
Par Dr Innocent Biruka, 03/05/2017
IKIBAZO :
Amani, umwe muli ba bana batwikishijwe essence ejobundi ku Muhima muli ruhurura, yasize avuze, kandi aratubaza ga ye ! :

Par Dr Innocent Biruka, 04/05/2017
IKIBAZO :
Diana Shima Rwigara ati : "Niyemeje gutanga candidature yo kuyobora u Rwanda".

À propos webmaster