Blog

Formulaire de recherche

Radio Ijwi lya Rubanda izatugezaho imihango yo kwibuka umusaza POCHET

Kuli uyu wa gatandatu taliki ya 22 zukwa gatandatu kwa kamena, Synergies africaines en Belgique asbl wifatanije n’ishyirahamwe SOS Rwanda-Burundi-Congo asbl tubatumiye muli missa yo gushimira Imana no kwibuka umukambwe Marcel POCHET wavutse muli 1921 watabaruste kuli taliki ya 18 mutarama 2013.

Radio yanyu ijwi lya rubanda irakulikirana iby’iyo mihango itangira saa saba na 45 mili Basilique nkuru y’’i Koekelberg i Brusseli mu Bubiligi.

Missa ihumuje, abitabiliye iyo mihango bazakoranira muli centre communautaire maritime ili ku muhanda witwa rue Vandenbogaerde n° 93 hafi ya metro Ribaucourt kuva saa cyenda n’igice.

Uku kwibuka uyu musaza POCHET kugamije:

  • gushira mu buryo no mu kuli amateka y’u Rwanda n’akarere k’ibiyaga binini;
  • gukangulira abantu bose bakunda afurika gutekereza no kwemera kujya impaka ku byo batunvikanaho mu mahoro ;
  • Gushyikirana no gushaka inzira z’ubwiyunge bw’imilyango, ibaturage n’ibihugu bituliye biyaga bibini.
  • Kuganira no kujya impaka ku  kinyoma n’ukuli mu kibazo cy’u Rwanda, uko uwo musaza yacyumvaga, n’imbogamizi bifite ku mibanire y’abatura Rwanda n’ubutabera mu Rwanda no mu mahanga.

 

Hazerekanywa uduce twa video za Pochet ndetse n’Ibyanditwe byakusanijwe n’uwo musaza bizamulikwa, ababishoboye bagure ibitabo bimaze gusohoka.

Muralitswe mwese.

Kulikirana imihango kuli radio Ijwi lya Rubanda na mixlr yayo Ijwi-rya-rubanda

À propos Editor