Blog

Formulaire de recherche

Salut l'artiste: Bikindi Simon est décédé le soir du 15 décembre 2018

Communiqué de la famille Bikindi Simon:

Bikindi Uwimana Appolinne son épouse

Ses enfants:

  • Bikindi Manzi Achille
  • Mukamanzi Angelique
  • Bikindi Amélie
  • Uwamanzi Ariane Zawadi
  • Niyomanzi Anita Kankindi
  • Manzi Uwineza Patrick
  • Manzi Mpunga Eric
  • Parents et affiliés

Ont la profonde douleur d’annoncer aux amis et connaissances que son époux, leur père,

BIKINDI Simon,

Né BISHOKANINKINDI wa MANZI à Busasamana le 28 septembre 1954 est  est décédé le 15 décembre 2018 à l’hôpital de Cotonou au Bénin.

Les cérémonies des obsèques auront lieu à Bellerive-sur-Allier (03700) en France.

La messe de Requiem sera célébrée le 11 janvier 2019 à 13:00 en l'église paroissiale Saint Laurien, 12 rue Adrien Cavy, 03700 Bellerive-sur-Allier.

La famille exprime sa profonde gratitude à tous ceux qui l'ont soutenu et les marques de sympathie manifestées au cours de cette douloureuse épreuve.

Soyez tous bénis. 

--------------------------------------------------------

Umuryango wa Bikindi,

Bikindi Uwimana Appolinne bashakanye,

Abana be:

  • Bikindi Manzi Achille
  • Mukamanzi Angelique
  • Bikindi Amélie
  • Uwamanzi Ariane Zawadi
  • Niyomanzi Anita Kankindi
  • Manzi Uwineza Patrick
  • Manzi Mpunga Eric
  • Umulyango mugari

ubabajwe no kumenyesha abavandimwe, inshuti n'abamuzi bose ko

BIKINDI Simoni,

Wavutse ali Bishokaninkindi wa Manzi taliki ya 28 Nzeli 1954 i Rwerere rwa Busasamana, yatabarutse taliki ya 15.12.2018 mu bitaro by’ I Cotonou muli Bénin.

Imihango yo kumushyingura izabera mu Bufaransa taliki ya 11 Mutarama 2019 saa saba muli Kiliziya ya Saint Laurien, 12 rue Adrien Cavy, 03700 Bellerive-sur-Allier.

Umuryango uboneyeho akanya ko gushimira abantu bose bawuteye inkunga bawufata mu mugongo muli ibi bihe bikomeye.

Mugirubuntu.

----------------------------------------------------------

Hali uburyo 2 bushoboka bwo gufasha:

1. Ushobora gukanda hano kw'ifoto ya Bikindi: GoFundMe


Gutabara umulyango wa BIKINDI Simoni

2. Cyangwa se wohereze ubufasha kuli compte yumuryango :

Mme Bikindi Appoline
IBAN: FR78 2004 1010 0307 6860 3V02 433
BIC: PSSTFRPPCLE
Paris, France"

Imana ibahe umugisha, Mugire AMAHORO.

Atabaruste akili "Umusabilizi w'AMAHORO - Mendiant de la Paix"

Gahunda yo kumusezeraho izatangazwa mu minsi itaha.

------------------------------------

Nimwiyunvire umulirimbyi wuje ubuntu ati: "

".

Mu minsi ye ya nyuma, mwunve aho yifuliza twese Noheli nziza n'umwaka mushya muhire 2019.

IMPAZE YA MAGUMA / BIKINDI SIMONI  by Mukarugomwa Agnès, IKONDERALIBRE FREEDOM OF SPEECH

R-TV Ikondera Libre

Uyu ni BIKINDI Simoni. Sinari nzi ko ari cyo kiganiro cya nyuma tugiranye tukiri kuri iyi si Bikindi we.

Umbwira ngo ubutaha tuzakomerezaho udutekerereza iby’umugabo KAGABONDINONKO, wari warashakanye n’Impaze ya Maguma. Ni uko uba uryamiye ukuboko kw’abagabo, ugenda utatubwiye uzakomeza iyi nkuru Manzi, Mutabazi uba uratabarutse. Ese uribuka ko wambwiye ngo reka ubanze wifurize abantu Noheli nziza n’ubunani ? BIKINDI SIMONI, URABEHO. Urabeho Manzi, urabeho Rutimirwa, urabeho Mutabazi.

Urabeho kuko iyo haba hirya y’ejo hashize, nari kukubwira ngo dutahe, nawe ukansubiza ngo itahe ni ubusa. Sinazinduwe no kuvuga ibirari byacu, si na ya mararo twaraye igihe ivuko turiteye umugongo, dusize uduhunda duheneye ijuru, tukagenda impinga zose nta n’impinga twitwaje ngo tuzamenye igihe n’aho ishyanga rizadutandukaniriza mbe Mutabazi. BIKINDI Simoni , watabarutse ku ya 15/12/2018, nyuma y’igihe gito gusa uduhaye ikiganiro k’ubutwari bw’abagore no ku bagore b’intwari. Dore ko kuvuga intwari, birakubangukira cyane, kuko ngo n’ubundi ibisa birasabirana. Wigombye gusiga usiguye ku bagore b’intwari.

Wibuke ko ujya guterura iyo nkuru, ni uko ngo wakundaga kiriya kiganiro ku ikondera libre « ABAGORE K’URUGAMBA RW’AMATEKA », iki cya Madalina na Mukamugema. Ni uko nawe uti reka nkubarire umwe mu bagore b’intwari bavuzwe mu Rwanda : IMPAZE YA MAGUMA. Ndabaga n’impaze ya Maguma ABAGORE BACU MURI INTWARI Ndetse wari utangiye no kwikoma Kirazira irereshwa abana b’abakobwa, ugira uti umuhungu ni umwana, n’umukobwa ni umwana ye. Ese ibi bitenga bizuzuzwa na nde ? Izi mbamburuza n’izi ntamuruza, bizasubukurwa na nde?

MUKARUGOMWA Agnès.

IKONDERALIBRE FREEDOM OF SPEECH, 20 décembre 2018.

-----------------------------------------------

Iyi nganzo "Uburenganzira bwawe" ili mu ndilimbo ze zanyuma yahimbye asigiye abamukundaga bose ho umurage.

 

 

À propos Editor

Commentaires

Mbe yewe Ntawiha mwene ndebere

Ujye uzilikana abandi mwabyirukanye batakiliho.