Blog

Formulaire de recherche

Matata Yozefu ati : Twibuke

Tariki ya 06 mata 1994, u Rwanda rwaciwe umutwe, akaduruvayo kinjira mu gihugu -- ubwicanyi buhabwa intebe -- inzirakarengane zirahashirira, intwali ziratabaruka ; arapfa umututsi, umuhutu arapfa, umutwa arapfa, inyabutatu nyarwanda ikorwa mu nkokora. N'ubwo ubwo bwicanyi bwatangiranye n'intambara yo ku ya 01 ukwakira 1990, itariki ya 06 mata 1994 niyo yateje u Rwanda genocide, ubwicanyi ndengakamere mu bana b'u Rwanda, ndetse yewe itanga icyuho cyo gusahura ubukungu bwa Repubulika iharanira demokarasi ya kongo, nayo ubwayo yari yuzuye imirambo y'abanyarwanda n'abanyekongo, kugeza magingo aya. Joseph Matata akaba ahamagarira abanyarwanda bose kugena itariki ya 06 mata 2013, yo kuzirikana no kwibuka abantu bose, abanyarwanda, abanyamahanga, bapfuye guhera tariki ya 01/10/1990 mu Rwanda no mu bihugu birukikije . Ku bari mu Rwanda bategekwa kwibuka gusa génocide yakorewe abatutsi, Joseph Matata arasaba abaturage kutibagirwa abari inshuti zabo, abaturanyi b'abahutu, b'abatutsi, b'abatwa, b'abanyamahanga, batabarutse ; kandi ngo « akari ku umutima kamenya nyirako ».

Twibuke abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bapfuye guhera kuya 01/10/1990 - Joseph MATATA.

À propos Editor